VIDEO: Marina yasohoye amashusho ya ‘Ndabazi’ yafatiwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Marina afatanyije na Social Mula basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ndabazi’ aho umwe aba abwira undi kwirinda abamushuka ku buryo byatuma agwa mu mutego bikica urukundo rwabo.

Hari haciyemo ukwezi Marina ashyize hanze indi ndirimbo yitwa ‘Warokoso’ yakoreye ku mugabane w’Iburayi muri Belgique.

Uretse ko n’iyi nshyashya ariho bayikoreye ubwo we na Social Mula bajyanagayo mu gitaramo cyabaye muri 2019.

Iyi ndirimbo nshya ya Marina na Social Muka ni iy’urukundo aho umwe aba abwira undi ko azi abantu b’iki gihe ko nubwo bakundana nta n’umwe utamwifuza.

Marina aba aririmba agira ati “Abo bakobwa ndabazi nta n’umwe utakwifuza, haba Queen Cha cyangwa Kate Bashabe ndabizi bakwifunga.”

Social Mula nawe aba yizeza Marina ko ibyo asaba byose bihari akamusaba kwirinda abasore bamugusha mu mutego. Ati “Abasore ndabazi nta n’umwe utakwifuza, Junior na Kaboss ndabazi nabo bakwifunga.”

Social Mula we yaherukaga kumvikana mu ndirimbo ya Zizou Al Pacino hamwe na Bruce Melodie, imaze hanze iby’umweru bibiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO