(VIDEO) Perezida ashobora kuba yumva indirimbo zanjye – Social Mulla

Umuhanzi Social Mulla uheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Mi Amor’ yavuze ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashobora kuba yarumvise bimwe mu bihangano bye ngo kuko nawe ari Umunyarwanda.

Mukiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye na Genesis TV yagarutse ku muziki we ndetse no ku bindi byo mu buzima busanzwe anyuramo bwa buri munsi.

Avuga ko Perezida Paul Kagame ashobora kuba azi ibihangano bye.

Ati “Nshobora kubitekereza kuko nawe ni Umunyarwanda kandi akurikirana iby’u Rwanda byanze bikunze ashobora kuba yaranyumvishe ariko wenda nta bitindeho kubera inshingano zindi aba afite.”

Avuga ko yahombye igitaramo cyo ku ivuko iwabo kubera Covid-19.

Ati “Sinitwaje Corona nk’abandi … Gusa nari mfite gahunda yo gukora igitaramo ku ivuko muri Werurwe 2020 birapfa, gusa igihe tuzongera guhabwa uburenganzira feri ya mbere nzayifatira iwacu abe ariho nkorera igitaramo.”

Muri Video y’indirimbo ye nshya agaragara asomana n’umukobwa urimo…Kuba mu buzima busanzwe badakundana avuga ko ku musoma bitigeze bimuvuna.

Ati “Ntabwo byamvunnye gukina nsomana muri Video…Ibintu byatangiye gusobanuka muri Video ni ugukora ibintu bisa nkaho ari ibya nyabyo niba uri kuririmbira umukunzi mugomba kubikina nkaho mukundana mwaba mutabishoboye mugashaka abandi babikina…Kuba twarashatse kubikina nk’abakundana ntabwo bivuze ko ari umukunzi wanjye gusa bashyizemo akanya gato kabigaragaza.”

Ryoherwa n’ikiganiro twagiranye na Social Mulla...Umenye byinshi bimwerekeyeho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO