VIDEO: “Yicareho wiyitinya ifite ingufu” Davis D mu ndirimbo nshya Ifarasi

Umuhanzi Davis D yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yumvikanisha ko “Ifarasi” ye ifite ingufu kuko idakangwa n’ubunyerere.

Davis D aririmba atavuga neza ‘ifarasi’ yashakaga kuvuga. Mu gitero cya kabiri, akangurira abarimo Charly&Nina, Jolly&Mimi, Kate&Shaddy kwicara ku ifarasi ye, kuko itanga umunyenga kandi ikaba itajya igwa.

Hari aho aririmba agira ti “Mr Kiboko Nkubita Kiboko, Yicareho Yicarehooo wiyitinya Yicareho Gumahooo Yicareho Ifarasi Yicareho/Mimi na Jolly icara,Shaddy na Kate Icara ,Charly na Nina Icara Ifarasi Yanjye iri na stamina Nahanyerera ntigwa iragenda... Ifarasi yicareho.”

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse guteguza Album ye ya mbere yise “Afro-Killer”.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Nessim n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Bagenzi Bernard Umuyobozi wa Label Incredible Music uyu muhanzi anabarizwamo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO