Venezuela: Mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri gereza Imfungwa zategetswe kubusohokamo

Urukiko rw’ikirenga rwa Venezuela rwasabiye imfungwa gusohoka mu buroko mu rwego rwo kugabanya ubucucike.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Venezuela witwa Gladys María Gutiérrez Alvarado yatangaje ko ubu ingamba zo kugabanya ubucucike muri gereza zatangiye gukurikizwa mu maguru mashya.

Yakomeje avuga ko hari benshi mu bantu baba bafunzwe harimo nk’abategereje isomwa ry’urubanza, abategereje imyanzuro ya nyuma ku ifungwa n’ifungurwa n’abategereje kuburana.

Uko aba bose bakomeza gufungwa kandi batarahamwa n’ibyaha ibi byose bituma imibare y’imfungwa yiyongera bikarushaho kongera ubucucike kandi ibi bikaba bibangamiye uburenganzira bwa muntu dore ko dukurikije amategeko buri muntu aba ari umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha.


Imfungwa zasabiwe gusohoka mu buroko kubera ubucucike

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO