VIDEO: Ubutumwa bw’ikipe ya Adrien Niyonshuti iri muri Tour Du Rwanda

Ikipe ya Adrien Niyonshuti iterwa inkunga na Skol yitwa SACA Team (Skol Adrien Cycling Academy) iri muri Tour Du Rwanda 2020, baratangaza ko biteguye kwitwara neza muri uyu mwaka nubwo ari irushanwa ryabo rya mbere Bari kwitabira.

Abakinnyi batanu Bari muri Tour Du Rwanda bavuye mu ikipe itozwa na Adrien Niyonshuti bagera kuri Batanu. Barimo: Mugisha Moise uzaba ari Kapiteni, ndetse, Fidel Dukuzumuremyi, Seth Hakizimana, Shemu Nsengiyumva ndetse na Jean Eric Habim

Abakinnyi batanu bazaserukira SACA muri Tour Du Rwanda

Ubwo Genesisbizz yabasuraga kuri uyu wa Gatandatu, barimo bakorera imyitozi mu muhamda mushya bazacamo wa Mont Kigali. Aha abakinnyi bose yaba abazitabirairisiganwa bayobobowe na Mugisha Moise wahoze muri Team Rwanda ndetse nabagenzi babo bari butabiriye iyi myitozo.

Mugisha Moise uyoboye bagenzi be we yabwiye Genesis ko nta mukinnyi numwe umuteye ubwoba ngo cyane ko baziranye kandi atari ubwa mbere agiye gukina iri rushanwa rya TourDu Rwanda dore ko yanaryegukanye.

Adrien Niyonshuti umutoza wa SAC

Tour du Rwanda 2020 ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’irya 2019 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana Pro mu ntangiriro z’umwaka ushize. Iri siganwa rikaba rizatangira kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare risozwe

Inzira za Tour du Rwanda 2020
Agace ka mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (ibilometero 114.4)
Agace ka kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
Agace ka gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142)
Agace ka kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3)
Agace ka gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7)
Agace ka gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3)
Agace ka karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5)
Agace ka munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3)



REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO UKANZEHANO.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO