Virgil van Dijk ntabwo azakinira Ubuholandi muri Euro 2021

Myugariro Virgil van Dijk umwe mu inkingi za mwamba mu ikipe y’Ubuholandi ndetse na Liverpool ntazitabira imikino y’igikombe cya Euro 2021 iteganyijwe kuba tariki ya 11 Kamena kugeza 11 Nyakanga 2021 kubera imvune yagize n’ubwo kugenda ikira.

Ibi Virgil van Dijk yabitangaje binyuze ku rubuga rwe aho yagize ati "Ndi mu minsi yanjye yo korohererwa rero nafashe icyemezo cyo kutazajya gukinira ikipe yanjye y’igihugu gusa ndi gutekereze ku mikino y’igihembwe mu kipe yanjye kandi niyo ntego nshyize imbere n’ubwo bingoye cyane ariko ndumva mfite amahoro.

Virgil van Dijk w’imyaka 29 amaze gukina imikino isaga 30 mu ikipe y’Ubuholandi , yatowe nk’umukinnyi mwiza wa UEFA muri shampiyona ya 2018-2019, nyuma yaho mu ukwakira umwaka ushize yabazwe imvune ikomeye yagize mu ivi rya akaguru k’iburyo ubwo bahuraga na Everton, umukino banganyijemo ibitego 2 kuri 2 kuva icyo gihe kugeza ubu uyu myugariro ntaragaruka mu kibuga.

Imvune zikomeye ni zimwe mu byatumye uyu mwaka mu ikipe ye ya Liverpool atitwara neza gusa yashimangiye ku giti cye ko yari yizeye kuzagaruka mu kibuga mbere y’impeshyi akabasha kwitabira igikombe cy’uburayi ndetse agasubira no mu kipe ye ariko ntibyakunze.

Yakomeje agira ati "Mu byukuri ndabihiwe cyane sinjye wanze kujya muri Euro ariko nafashe icyemezo gikwiye kandi ndizera ko ejo hazaza ari heza. Amezi arindwi arashize kandi nanyunze mu inzira ndende cyane. Nagerageje gukora ibintu intambwe ku yindi, uko nabyifuzaga kandi byagenze neza ntago nigeze nsubira inyuma mu burwayi bwanjye ndi gutera intambwe nziza iganisha mu gukira."

Kubura kwa Virgil van Dijk n’igihombo gikomeye ku buholandi kuko niwe wari wizewe nk’imwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’umuryango w’ibihugu muri 2019 igatsindwa na Portugal (1-0).

Biteganyijwe ko Ikipe y’Ubuholandi izakinira imikino itatu ya mbere iwayo i Amsterdam mu rwego rw’imiterere y’ibihugu by’i Burayi yateguwe mu bihugu 11, aho ku ya 13 Kamena izahura Ukraine mu itsinda C.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO