Visi Perezida wa Argentine yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 maze benshi bifata ku gahanga mu rubanza rwari rwabijije benshi icyuya

Urukiko rwo mu gihugu cya Argentine rwakatiye Visi Perezida w’iki gihugu Cristina Fernandez de Kirchner igifungo cy’imyaka itamdatu aho azira ibyaha bijyanye na ruswa yakiriye mu nyungu ze bwite zigateza igihugu urubwa.

Fernández de Kirchner w’imyaka 69 y’amavuko bivugwa ko yakiriye ruswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse kugeza ubu bivugwa ko yari agamije gufasha inshuti ye.

Gusa kugeza ubu uyu mugore aracyafite ubudahangarwa budasanzwe bijyanye nibyo amategeko ya Leta ateganya icyakora yamaze gucibwa mu bikorwa bijyanye no gukorera mu biro gusa azakomeza kugira inshingano ze mu gihe amategeko akimuha ubudahangarwa.

Uyu Visi Perezida wa Argentine yari yasabiwe igifungo cy’imyaka 12 n’ubushinjacyaha gusa birangira ahawe imyaka 6 nk’igifungo.

Fernández de Kirchner yatangaje ko ibyaha ashinjwa bifite aho bihuriye n’impamvu za Politike ndetse avuga ko yahowe ibyaha byakozwe n’abandi batifuriza ibyiza igihugu cye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Fernández de Kirchner ubwo yari Perezida wa Argentine hagati y’umwaka wa 2007 na 2015 ngo yakoze andi manyanga anyuranye n’amategeko agenga igihugu cya Argentine.

Fernández de Kirchner wari Visi Perezida wa Argentine yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO