Umutoza wa ESPOIR FC yemerewe gushaka indi kipe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir Fc bwatangaje impamvu bwahagaritse uwari umutoza w’iyi kipe, Rukundo Jean De Dieu mugihe kingana n’ukwezi kumwe, bavuga ko mu gihe cyose yaba ashakse kujya ahandi yagenda .

Rukundo Jean De Dieu watozaga Espoir Football Club niwe wahagaritswe igihe kingana n’ukwezi adatoza mugihe ubuyobozi bw’iyi kipe bugiye kwiga ku musaruro we yari amaze abatoreza ikipe.

Bimenyimana Alphonse Visi Perezida wa Espoir Fc, yabwiye Genesisbizz ko bafashe iki cyemezo ahanini bagendeye ku musaruro muke yatangaga muri iyi kipe ndetse ko bagiye no kumwigaho mu gihe kingana n’ukwezi, akaba ariyo mpamvu babaye bamuhagaritse.

Bavuga ko ni babona abikwiye bazamugarura yaba atabikwiye bakamwirukana bakazana undi.

Ati "Hari igihe uba ureba ukabona hari umusaruro muke ugaragara ku muntu, guhita umwirukana ukabona harimo guhubuka cyane, ukiha umwanya wo kugira ngo usesengure neza impamvu z’uwo musaruro muke, kandi bikaba byiza ko ubikora adahari.”

Yakomeje avuga ko bamuhagaritse batitaye ko nawe ashobora guhita yerekeza ahandi mu gihe yaba ahabonye, buvuga ko aramutse agiye ntacyo byaba bitwaye.

“Ibyo kuvuga ngo yasezera cyangwa agafata icyemezo akagenda ntabwo mbizi ni uburenganzira bwe kuko burya buri wese agira uko yakira igihano. Twe ntabwo twafashe icyemezo duteganya ko ashobora kwivumbura ntagaruke, ni igihano kimeze gutyo kandi gisanzwe n’abandi bibabaho, ubwo rero nawe azakora ikimworoheye, natwe twafashe icyemezo cyo kuba tumuhagaritse ukwezi kumwe, tukazamuha igisubizo.”


Rukundo umutoza wa Espoir wahagaritswe amezi atatu

Ikipe ya Espoir muri shampiyona ntiri kwitwara neza, dore ko iri mu makipe abiri ya nyuma ashobora kwisanga mu kiciro cya kabiri. Espoir iri ku mwanya wa 15, aho mu mikino 19 imaze gukina yatsinzemo imikino ine, inganya itatu, itsindwa imikino 12, kuri ubu ifite amanota 15.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO