Visi Perezida wa FRVB Jado Castar agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, azagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021 kugira ngo atangire yiregure ku byaha akurikiranyweho.

Jado castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ikindi cyaha akurikiranyweho n’icyikoreshwa ry’impapuro mpimbano zatumye ikipe y’igihugu y’abagore ikoresha abakinnyi bane bafite ubwenegihugu bwa Brazil aribo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca bitigeze bimenyekana neza uburyo abo bakobwa baje mu ikipe y’igihugu.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.


Jado castar asanzwe ari Visi Perezida wa FRVB akaba n’Umuyobozi Mukuru wa B&B Fm

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO