Visi perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball ’Jado Castar’ yafunzwe

Visi perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yatawe muri yombi mu iperereza rigendanye no kuvanwa mu irushanwa rya Africa kw’ikipe y’u Rwanda y’abagore, nk’uko ubugenzacyaha (RIB) bubitangaza.

Bagirishya Jean de Dieu, usanzwe kandi ari umunyamakuru w’imikino uzwi cyane nka Jado Castar, ni we wafunzwe, asanzwe ari visi perezida w’iryo shyirahamwe ushinzwe ibikorwa.

Umuvigizi wa RIB Thierry Murangira, yabwiye BBC ko Bagirishya acyekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gukora akazi ke.

Bagirishya nta cyo aratangaza ku cyaha aregwa.

Mu butumwa bwanditse, Murangira ati: "Iperereza rirakomeje mu kureba uruhare rw’abandi bagize iryo shyirahamwe."

Ikipe y’u Rwanda yakuwe mu irushanwa ry’igikombe cya Africa cy’abagore ryarangiye ku cyumweru, nyuma y’ibirego by’amakipe ya Nigeria na Maroc, u Rwanda rwari rwatsinze.

Ibirego byari bishingiye ku gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil bivugwa ko bakinishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisiteri ya siporo mu Rwanda, ku cyumweru yasohoye itangazo rivuga ko igiye gukora iperereza ku ihagarikwa ry’ikipe y’u Rwanda.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball ntabwo riratangaza ibihano ryafatiye iry’u Rwanda kubera ibyo birego.

Irushanwa ryasojwe ku cyumweru ryegukanwa na Cameroun itsinze Kenya ku maseti 3 - 1.


Jado Castar ntacyo aratangaza ku ifungwa rye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO