Vladimir Putin ahaye gasopo Boris Johnson wavuze ko iyo aba umugore atari gutera Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangarije Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ariwe Boris Johnson ko kuba wakora ikintu gifitiye inyungu igihugu cyawe bidashingira ku gitsina ibi bije nyuma y’aho Boris Johnson atangaje ko iyo Putin aza kuba umugore atari gushoza intambara kuri Ukraine.
Ibi Boris Johnson yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ndetse muri iki kiganiro hagarutswemo uburyo abagore n’abakobwa bihariye mu bijyanye no gufata ibyemezo kandi bitondeye.
Bwana Boris Johnson yahise atangaza ko iyo Uburusiya buba buyoborwa n’umugore ko hatari gufatwa icyemezo cyo gushoza intambara kuri Ukraine.
Uyu mugabo yagize ati “Urugero rwiza rw’uburyo hari aho imyumvire n’imitekerereze ya kigabo iteye inkeke, ni ugutera Ukraine kwa Putin, Iyo Putin aza kuba umugore nubwo atari we, sintekereza ko yari kuba yarafashe uriya mwanzuro w’ubusazi wo gutera Ukraine nk’uko yabikoze.”
Aya magambo yatangajwe na Boris Johnson ntiyihanganiwe na Putin wamwibukije ko ubwo u Bwongereza bwafataga umwanzuro wo gutera Argentine bapfa ibirwa bya Falkland bwayoborwaga n’umugore.
Uyu mugabo yavuze ko kuba umuyobozi yafata ibyemezo mu nyungu z’igihugu cye bidashingira ku kuba ari umugore cyangwa umugabo.