Vladimir Putin aratabariza u Burusiya bwongeye kwibasirwa n’ibifaru by’u Budage

Ubwo yafataga ijambo hibukwa imyaka 80 ishize urugambwa rwamennye amaraso rwa Stalingrad rubaye, Ubwo u Budage bwagabaga ibitero by’ibifaru bugamije kurimbura Abasoviyeti, Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya yavuze ko ibiri kuba ubu ari amateka ari kwisubiramo.

Ukraine iri guhabwa inkunga za gisirikare n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’isi, Ibi mu mboni z’abasesenguzi bikagaragara nk’impamvu irushaho gukomeza umwuka w’intambara.

Nubwo u Burusiya busa n’ubuhanganye n’igihugu kirenze kimwe, Vladimir Putin yaburiye abibwira ko bazamanika amaboko ko ibintu bitandukanye cyane n’ibyabaye mu myaka 80 ishize ubwo bibasirwa n’ibitero by’u Budage bwari burangajwe imbere n’Umunazi mukuru Adolph Hitler.

Kugeza ubu umwaka ugiye gushira u Burusiya na Ukraine biri gukozanyaho mu ntambara yabihuje, Ibihugu by’Uburengerazuba ntibyahwemye kwerekana ko bishyigikiye Ukraine biyiha ibitwaro by’intambara, U Budage nabwo ni kimwe muri ibyo bihugu byatanze inkunga y’ibifaru.

Mu ijambo rye, Vladimir Putin, yavuze ko atiyumvisha uburyo amateka ari kwisubiramo dore ko igihugu cye cyiri guterwa ubwoba n’ibitero gishobora kugabwaho n’ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard Tank Ukraine iheruka guhabwa nk’inkunga y’u Budage.

Putin avugako amateka yo mu bihe bya Hitler ari kwisubiramo

U Burusiya butewe impungenge n’ibifaru byahawe Ukraine

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO