Vladimir Putin yamaze gusinya ko ibice bine bya Ukraine byongerwa ku Burusiya mu buryo budasubirwaho

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamaze gusinya ko ibice bine bya Ukraine bigenzurwa n’igihugu cye.
Kuri uyu wa gatatu nibwo Vladimir Putin yashyize umukono ku masezerano avuga ko ibice bya Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia ari ibice bigenzurwa n’Uburusiya mu buryo budasubirwaho.
Kugeza ubu uzahirahira akagaba ibitero kuri ibi bice bingana n’uko azaba ateye igihugu cy’Uburusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky nyuma yo gutangaza ko ibice bine by’igihugu cye bigiye kuba iby’Uburusiya mu buryo budasubirwaho, nawe yatangiye gushakisha amaboko mu muryango wa NATO ngo umufashe kwivuna umwanzi.
Kugeza ubu ibice bya Ukraine bigenzurwa n’Uburusiya nibyo bwigaruriye gusa n’ubundi butangaza ko ikwiye kuba igice cyayo ndetse bukayicungira n’umutekano.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande ebyiri nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya leta y’Uburusiya.
Uruhande rumwe rwasinywe na perezida Putin mugihe urundi rwasinywe n’abahagarariye ibice byahoze ari ibya Ukraine.
Mbere y’aya masezerano habanje kuba amatora ya kamarampaka yabaye hagati ya tariki 23-27 Nzeli hakemezwa ko ibi bice bigenzurwa n’Uburusiya.
Uburusiya bwamaze kwigarurira ibice bine bya Ukraine mu buryo budasubirwaho