Mu bihano byafatiwe Vladimir Putin hiyongereyemo kwamburwa umukandara w’umukara yari afite mu mukino wa Taekwondo

Perezida w’uburusiya Vladimir Putin akaba n’umuhanga mu mukino njyarugamba wa Taekwondo yambuwe umukandara w’umukara n’ishyirahamwe ry’uwo mukino ku rwego rw’Isi kubera intambara igihugu cye cyashoje kuri Ukraine.

Ubusanzwe mu mikino njyarugamba bifashisha imikandara mu gutanga icyubahiro ku muntu ukina iyo mikino mu rwego rwo kumuzamura mu ntrra.

Bayifashisha batandukanya buri kiciro cy’umukinnyi n’urwego agezeho muri uwo mu kino.

Nk’uko ikirango cy’uyu mukino ku rwego rw’Isi kivuga kiti: "Amahoro niyo afite agaciro kuruta intsinzi," Baboneyeho banenga ibikorwa by’intambara igisirikare cy’Uburusiya cyatangije ku gihugu cya Ukraine.

Bati: "ubugizi bwa nabi ku nzirakarengane z’abaturage ba Ukraine ntibikwiye kugaragara ku bantu baba ’sportif’ ahubwo bibambura agaciro."

Abagize ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi bavuze ko bahagaritse idarapo n’indirimbo y’igihugu cy’Uburusiya muri iyo mikino.

Iki cyemezo gishyizwe mu bikorwa nyuma y’icy’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gutegana (Judo Federation) cyari kimaze gihagaritse perezida Putin kuba intumwa yabo muri uwo mukino, Mu rwego rwo guha icyubahiro abaturage ba Ukraine bakomeje gushorwaho intambara n’igihugu ke.

Ibi kandi bije bisanga ibihano amashyirahamwe agiye atandukanye yagiye afatira iki gihugu mu mikino igiye itandukanye birimo ibi bikurikira:

Impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru ku isi (FIFA) n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) harimo guhagarika imikino y’ikipe y’igihugu ishaka itike y’igikombe cy’isi n’imikino y’amakipe yo muri icyo gihugu ashaka itike zo gukina imikino mpuzamahanga ihuza amakipe.

Perezida w’Uburusiya yambuwe umukandara w’umukara muri Taekwondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO