Volleyball: U Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryitiriwe Nyerere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley igabanyijemo ibice bibiri, Rwanda 1 na Rwanda 2, yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania I Dal Es Salaam, yakinaga imikino ya Nyerere Beach Volley national Tour, yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Kenya amaseti 2-0.

Ikipe ya mbere y’u Rwanda ikaba yari igizwe na Nzayisenga Charlotte ndetse na Munezero Valentine. Naho ikipe ya kabiri y’u Rwanda yari igizwe na Hakizimana Judith na Mukantambara Seraphine.

Mu mikino yabaye ku munsi wo ku wa 2 no ku wa Gatatu, amakipe y’u Rwanda iya mbere n’iya kabiri zose zitwaye neza zitsinda Imikino yazo ya mbere.

Ku munsi w’ejo tariki 15 Mutarama habaye imikino ya ½ na umukino wa nyuma, aho Rwanda 1 yari yatsinze Rwanda 2 ndetse na Kenya 1 itsinda Kenya 2.

Ku mukino wo ku mwanya wa kabiri wo guhanganira umudari wa Bronze, Rwanda 2 yatsinze Kenya 2 amaseti 2-0, naho ku mukino wa nyuma Kenya 1 yatsinze Rwanda 1, amaseti 2-0.

Izi nkumi ziragaruka mu Rwanda zitegure kuzajya gukina imikino ya Olempike izabera I Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO