Sobanukirwa ubuzima bwa Volodymyr Zelensky umunyarwenya waje kuvamo perezida wa Ukraine

Volodymyr Oleksandrovych Zelensky ni perezida wa Ukraine umaze kumenyekana ku isi hose nyuma y’aho igihugu cye gitewe n’Uburusiya bushaka kukigarurira. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku buzima butavugwa bw’uyu mugabo uyobora igihugu cya Ukraine.

Volodymyr Zelensky yabonye izuba ku wa 25 Mutarama 1978 avukira mu gace kitwa Kryvyi Rih, mu gihugu cya Ukraine.

Zelensky yahoze ari umukinnyi ukomeye wa filme ndetse akaba n’umunyarwenya uhambaye gusa yaje gutorwa nka perezida wa Ukraine mu mwaka wa 2019, nubwo atari yarabanje kuba cyane muri politike.

Gahunda ye yari ijyanye no kurwanya ihohoterwa hamwe n’akarengane byatumye uyu mugabo yigarurira imitima ya benshi bari bamushyigikiye.

Volodymyr Zelensky yavutse ku babyeyi b’Abayahudi, Akiri muto cyane ababyeyi be bimukiye mu gace kitwa Erdenet Mongolia bamarayo imyaka 4 nyuma baza kugaruka aho yavukiye muri Kryvyi Rih ari naho yatangiriye ishuri.

Mu mwaka wa 1995 yinjiye muri kaminuza yitwa Kryvyy Rih Economic Institute ni kaminuza y’imbere mu gihugu iherereye mu murwa mukuru wa Kyiv muri Ukraine.

Mu 2000 yaje kubona impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’amategeko. Nubwo perezida Volodymyr Zelensky yari abonye impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko, ibi sibyo yahise akora kuko yari umukinnyi mwiza w’ikinamico Kuva yiga mu mashuri abanza.

Ibi byanatumye aribyo akomeza kwibandaho bituma impano ye ikomeza kogera muri filime ndetse n’ikinamico tutirengagije n’urwenya.

Gusa uyu mugabo yaje kwigobotora ibi byose maze atangira kuba impirimbanyi irwanya ihohoterwa n’akarengane.

Ibi byatumye uyu mugabo akundwa cyane maze aza gutorwa mu matora yabaye kuwa 21 Mata 2019 atsinda ku kigero cya 73% y’abatoye bose.

Kuwa 20 Gicurasi 2019 nibwo perezida Volodymyr Zelenskyy yarahiriye kuba perezida wa Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - SHYAKA Hertier

    muvandi congz

  • - SHYAKA Hertier

    UKOMEZA UTWEMEZA , CONGRATULATIONS MUVANDIMWE

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO