Vuga ndumva ariko kora ndebe ndakwigiraho kuko ibikorwa biruta amagambo Wayne Rooney imyaka ibaye 18 yeshe agahigo muri ruhago

Wayney Mark Rooney wabaye umukinnyi ukomeye mu gihugu cy’Ubwongereza akanabera Kapitene ikipe ya Manchester United yujuje imyaka 18 atsinze ibitego bitatu akanatanga itatu yavuyemo ibitego mu mukino umwe.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bazi neza umugabo wahoze aterana ibipfunsi mu mukino wa box nyuma akaza kunywana n’urushundura dore ko amateka amugaragaza nkuwatsindiye ibitego byinshi ikipe ye y’igihugu cy’Ubwongereza yitwa intare eshatu.

Tariki nk’iyi ku munsi nk’uyu hashize imyaka isaga 18 Rooney atashye mu mitima
y’ abakunzi b’ikipe ya Manchester United aboneraho no kwiyandikisha mu bitabo
by’ abanyamateka nk’umukinnyi ukoze amateka akagira uruhare rw’ibitego bitandatu mu mukino umwe rukumbi.

Ubwo iyi kipe yakinaga mu irushanwa rya Champions League muri 2004, wari umukino wabahuje n’ikipe ya Fenerbahçe uza kurangira ari ibitego bitandatu kuri bibiri, Rooney yatsinzemo ibitego bitatu wenyine anatanga imipira itatu yavuyemo ibindi bitego bitatu.

Uyu mukino wari wabereye mu Bwongereza kuri Stade ya Old Trafford ndetse utozwa
n’umutoza Sir Alex Ferguson watoje ikipe ya Manchester United mu gihe cy’imyaka myinshi banatwarana ibikombe byose bikinirwa i Burayi.



Wayne Rooney azahora yibukwa nyuma yo gukora amateka akomeye akagira uruhare rw’ibitego 6 mu mukino umwe ubwo bari bahanganye na Fenerbahçe muri Champions League mu mwaka wa 2004

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO