Wa musore we nubwira aya magambo umukobwa azagufata nk’umwana agutere umugongo

Musore ni ngombwa ngo mu rukundo ugerageze kwereka umukobwa ko uri umuntu ufatika kandi uhamye bishinigiye cyane ku magambo afite inyurabwenge kuburyo atakunyuzamo ijisho ngo akuboneho ubwana cyangwa kutagira ibitekerezo.

Mu gihe uri kumwe n’umukobwa ukunda ni ngombwa kwirinda aya magambo akurikira

1.Salama muntu wanjye/Mwana
Ntabwo iyi mvugo ari mbi kuko irakoreshwa gusa nanone menya ko umukobwa akunda amagambo amwereka ko utandukanye n’izindi nshuti zawe,rero ni ngombwa kwirinda kumubwira amagambo asa n’aho ari rusange nubwo rimwe na rimwe ushobora kubimubwira musa nabarimo kuganira bisanzwe.

2.Urukundo rwari urwacyera
Yego nibyo koko uru7kundo usanga muri iyi insi rugenda rucika intege gusa nanone kuba ufite umukunzi kandi mwaremeranyijwe gukundana ni ngombwa gukomeza kwizerera mu rukundo kuko ntabwo umukobwa yashimishwa no kumva umukunzi we amubwira ko urukundo rwari urwa cyera kuko ashobora kubona ko nawe ubwawe utamwizera cyangwa ngo wizere urwo agukunda.

3.Abakobwa benshi ni indaya
Muri rusange ni ngombwa kwirinda amagambo acira imanza abandi bakobwa mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe kuko nawe abona ko iyo mutari kumwe nawe umuvuga uko wiboneye ndetse abona ko nawe ubwawe uhindagurika mu gihe wenda umubwira ko umukunda ko umwizera ariko ugasanga urimo kuvuga bagenzi be nabi ubacira imanza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO