Waba urya amagi? menya inyungu idasanzwe umubiri wacu wunguka kubera kurya amagi

Amagi kuva cyera na kare ashyirwa mu bwoko bw’ibiribwa bigira uruhare mu ndyo yuzuye, Amagi yifitemo vitamini zirenga 13 hamwe n’imyunyu ngugu, Amagi akomeje kubera umubiri isoko nziza y’ibiwutunga kugirango umubiri umererwe neza. intungamubiri z’ingenzi ku kigero cya 60% ziboneka mu magi yera.

Dore inyungu eshanu z’ingenzi amagi amariye umubiri w’umuntu.

1. Amagi akungahaye ku ntungamubiri

Mu igi habarizwamo intungamubiri nyinshi zikurikira: 82% ya vitamini D umubiri wacu ukenera ziboneka mu magi.

25% ya vitamini B2 yitwa riboflavin umubiri ukenera nazo ziboneka mu magi.

Amagi kandi abonekamo izindi vitamini aho twavugamo: vitamini A, Vitamini B, Vitamini B12, tutirengagije ubutare bubamo ndetse n’ibinyabutabire cya "Phosphorus" bifasha mu gukura no gukomera kw’amagufa.

2. Amagi yongera ingano y’ikinyabutabire cya Choresterol nziza mu mubiri

Muri rusange habaho amoko 2 y’ikinyabutabire cya Choresterol, habaho imbi ku mubiri w’umuntu cyangwa hakabaho inziza igirira umubiri akamaro.

Amagi rero yo avubura Choresterol nyinshi bigatuma umubiri umererwa neza, amagi kandi yongera intungamubiri yitwa Lipoprotein ndetse ibi byombi birinda umutima kujya mu byago kuko kugira ubucucike bwa Choresterol mbi mu mubiri bishobora guteza ikibazo umutima, niyo mpamvu kuri iyi ngingo amagi ari inyamibwa.

3. Amagi ni isoko nziza ya Vitamini D

Akenshi na kenshi iyi vitamini D bayitazira izina rya "Sunshine Vitamin" mu ndimi z’amahanga.

Iyi vitamini D ifite akamaro gahambaye mu kwinjiza imyunyu ngugu ya "phosphorus" ndetse na "Calcium" mu mubiri kuburyo ibi byombi bituma amenyo n’amagufa byacu bikomera.

Iyi vitamini D kandi irinda imikaya yacu n’ibindi bice by’umubiri bishamikiye ku mikaya.

4. Amagi yongera ibiro no kugira umubiri udahindagurika

Amagi ni bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bifasha umubiri guhora ufite ingano y’ibiro bidahindagurika.

Kurya kandi amagi bifasha umubiri kunyurwa n’ibindi biribwa ufata bityo bikagufasha kunyurwa n’ibiribwa bindi ufata nk’ifunguro ndetse ubushakashatsi bwerekanye ko gufata neza amagi byongerera umubiri kuramba ndetse n’umuntu akabasha kurama.

Ibi biterwa n’ibi bikurikira:
Kkwiyongera kw’imisemburo yagufasha kumva unyuzwe nyuma yo kurya bityo ukumva nyuma y’uko ufashe amafunguro uranyuzwe.

.Ibi Kandi byaterwa nuko amagi yongera imbara mu mubiri bityo ukarushaho kurama.

Gufata amagi kandi neza bigabanya ubwiyongere bwa "glucose" ibi bigufasha kugira kongera ubushake bwo kurya.

5.Amagi kandi ateza imbere imitekerereze ya muntu

Niba wifuza kugira ibitekerezo byubaka Kandi bikomeye gerageza urye amagi kuko afite uruhare rukomeye mu guteza imbere imitekerereze nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO