Wagirango bapfa isambu!Umuraperi B-Face yerekanye amashusho Bull Dogg amuhundagazaho ibitutsi mu mvugo nyandagazi bizamura umwuka mubi

Umuraperi B-Face uzwi cyane ,mu gihugu cy’Uburundi yerekanye amashusho agaragaza umuraperi Bull Dogg amwibasira mu mvugo nyandagazi ku buryo wagirango bapfa isambu.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram uyu muraperi B-Face avuga ko bidakwiye ko we na Bull-Dog baca muri iyo nzira ahubwo ngo bakwiye guhanganira mu ndirimbo utsinzwe akamanika amaboko bityo akubaha undi.
Uyu muraperi yakomeje avuga amagambo atandukanye ndetse avuga ko hari abantu yatumyeho Bull Dogg kugirango bamubwire ko muri Hip Hop kizira kuvugira aho wicaye nk’umwana banywereye igikoma.
B-Face avuga ko hashize imyaka igera kuri 5 ashyize hanze indirimbo yitwa La Difference aho avuga ko yibasiyemo abaraperi batandukanye bo mu Rwanda ndetse avuga ko kuva icyo gihe Bull Dogg atari yabasha kujya mu nzu itunganya umuziki ngo amusubize.
Uyu mugabo yavuze ko vuba aha yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo yibasira abaraperi bo mu Rwanda cyane cyane Bull Dogg.
Kanda hano urebe indirimbo La difference ya B Face isa naho ariyo ntandaro y’uku kutumvikana hagati y’aba bombi.