Wagirango yariremye!Nyuma yo gushyira amafoto ye hanze Miss Pamella yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye

Miss Uwicyeza Pamella uherutse gusezerana mu Murenge na Mugisha Benjamin abenshi bazi ku izina rya The Ben yamaze kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ikimero n’uburanga bwe abenshi bakomeje gutangarira nyuma yo gushyira hanze amafoto ye.

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uburanga bwe yongeye gutungura benshi ubwo yashyiraga kuri Instagram ye amafoto atandukanye agaragaza ikimero cye.

Hari abakunzi be bamubwiye ko ari mwiza cyane ndetse banamwibutsa ko The Ben yatomboye kubona umugore mwiza umeze nkawe.

Ku wa 31 Kanama 2022 nibwo Uwicyeza Pamella na Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.




Miss Pamella hamwe na The Ben baheruka gusezerana mu mategeko aho bemeranyijwe kubana akaramata

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO