Nakataraza azakazana!Umuhanzi Davis D yatangiye kwambara imyambaro y’abagore...
- 20/01/2023 saa 13:28
Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda Ariel Wayz nyuma yo gusangiza abakunzi be amashusho yambaye mu buryo butangaje kuri ubu benshi bamaze gucika ururondogoro kubera ubwiza bwe.
Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri iki gihe nyuma yo gushyira hanze amashusho ye abantu batandukanye bacitse ururondogoro bavuga ko ari mwiza birenze uko babitekerezaga bijyanye cyane cyane n’uburyo yari yambayemo.
Hari abakunzi be benshi bakomeje gutangarira ikimero cye kuburyo batatinye no kugaragaraza ko bamwifuza bikomeye.
Ubusanzwe Wayz ni umukobwa ukunda kwambara imyenda imurekuye gusa kuri iyi nshuro biratandukanye kuko benshi bagaragaje ko batunguwe no kubona imyambarire ye bavuga ko ibateye amabengeza.
Kuri ubu Ariel Wayz imyiteguro ayigeze kure cyane aho arimo kwitegura igitaramo azakorera mu gihugu cy’Uburundi mu Mujyi wa Bujumbura.