Wahagira utarazamuka – Knowless abwira Platini mu ndirimbo nshya

Nemeye Platini P afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise “Ntabirenze” aho umusore aba akatirana n’umukobwa bitewe n’uko umwe aba atakibona undi nkuko yamubonaga mbere urukundo rukigurumana.

Iyi ndirimbo yagombaga gusohoka taliki 7 Nzeri 2020 ariko biza gusubikwa bitewe nuko Knowless yari yaraye asohoye indi ndirimbo birinda ko zagongana imwe ikaburizwamo. Nibwo bahise bafata icyemezo ko iyi izasohoka uyu munsi.

Iyi ndirimbo nshya ya Platini afatanyije na Butera Knowless bayise “Ntabirenze”, aho umwe aba aririmba asa nkukatira uwari umukunzi we amubwira kuri bimwe byahindutse kuri we.

Platini atangira aririmba agira ati “Ntukiri wa mukobwa namenye, ikirungo ntikikigufata nkuko wasaga ntereta, wahoraga uri ku myako nta kosa wakoraga wahoraga wifunze…Ese ko wahindutse Darling…Ninjya mu byana uzavuga ko ngutaye kandi wizize.”

Butera Knowless nawe aririmba amwikira agira ati “Hoya nta stress niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere n’ubundi ntabirenze.”

Mugitero cya Knowless nawe aba amubwira ko yahindutse asigaye yahagira atarazamuka ngo ntacyo nawe yaza amubwira niyigire muba Miss.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO