Waligwa wakinnye muri filime ’Queen of Katwe’ yapfuye ku myaka 15

Umukobwa wo muri Uganda wakinnye muri filime ’Queen of Katwe’ cyangwa ’Umwamikazi w’i Katwe’ ugenekereje mu Kinyarwanda, yapfuye afite imyaka 15, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Uganda.

Ivuga ku muhanga mu mukino wa ’chess’, umukino ujya kumera nk’igisoro kigezweho, utuye ahantu h’akajagari ho muri Uganda.

Nikita Pearl Waligwa yari yarasanganwe indwara y’ikibyimba cyo mu bwonko.

Iyo filime yakinnyemo yo mu mwaka wa 2016 ishingiye ku nkuru mpamo y’uwitwa Phiona Mutesi, watangiye gukina ’chess’ afite imyaka icyenda y’amavuko nubwo atigeze agera mu ishuri.

Nyuma yaje no guhatana muri uwo mukino mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.

Irimo kandi na Lupita Nyong’o, ukina ari nyina w’uwo mwana, ndetse na David Oyelowo ukina ari umwarimu we wa ’chess’.

Waligwa akina yitwa Gloria, inshuti ya Phiona imusobanurira amategeko agenga umukino wa ’chess’.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo bwa mbere yapimwe agasanganwa indwara y’ikibyimba cyo mu bwonko.

Ndetse amakuru avuga ko Mira Nair, wayoboye filime ’Queen of Katwe’, yakoze ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha kumuvuriza mu Buhinde.

Amagambo y’abaganga bo muri Uganda yasubiwemo mu bitangazamakuru bavuga ko bo batari bafite ibikoresho bya ngombwa byo kumwitaho.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo yabwiwe ko ubuzima bwe butakiri mu kaga kubera iyo ndwara, ariko mu mwaka ushize aza gusanganwa ikindi kibyimba cyo mu bwonko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO