Wari uzi ko Coca-cola yakozwe bwa mbere yari irimo ikiyobyabwenge cya Cocaine?

Coca-cola ni ikinyobwa kidasembuye kiryohera gikunzwe n’abantu benshi ku isi. Uyu munsi Coca-cola abantu bayinywa kuko bafite inyota cyangwa bakayinywa mu birori bitandukanye gusa igitangaje ni uko iki kinyobwa gikorwa bwa mbere cyakozwe nk’umuti ugabanya ububabare ndetse mu byari bigikoze harimo n’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Coca-cola ikorwa bwa mbere yakozwe n’umuhanga mu by’imiti witwaga John Stith Pemberton, uyu akaba yaravutse tariki 8 Nyakanga 1831 aza gupfa tariki 16 Kanama 1888 ndetse Coca-cola yakoze bwa mbere yayikoze ari umuti ugabanya uburibwe.

Pemberton yakoze Coca-cola nk’umuti ugabanya uburibwe.

Mu kwezi kwa Mata 1865, igihe Pemberton yari ku rugamba rwabereye i Colombus yakundaga gukora ubushakashatsi no kuvanga imiti ya morphine n’indi itandukanye mu rwego rwo kugabanyiriza uburibwe inkomere z’urugamba ndetse bitewe no kuvangavanga imiti itandukanye byaje kugera ubwo akora ikinyobwa cyari kigizwe n’imiti itandukanye ariko mu bikigize harimo n’ikiyobyabwenge cya Cocaine yafashaga abarwayi kubagabanyiriza uburibwe, iki kinyobwa nicyo nyuma cyaje kuvamo Coca-cola tuzi uyu munsi.


Coca-cola ya mbere mu byari biyigize harimo n’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Mbere y’urupfu rwe, John Stith Pemberton yagurishije uburenganzira bwe bwose bujyanye n’ubushakashatsi n’ubuvumbuzi yari yarakoze kuri iki kinyobwa, byose abigurisha uruganda rwa Coca-cola.

Igitangaje ni uko kugeza uyumunsi nta muntu n’umwe uzi ibyifashishwa mu gukora iki kinyobwa gikunzwe n’abantu benshi ku isi. Mugihe ibikoze ibindi binyobwa inyuma ku macupa biba byanditseho, ku icupa rya Coca-cola ho ntakintu na kimwe cyanditseho.


Nta muntu n’umwe uzi ibyifashishwa mu gukora ikinyobwa cya Coca-cola.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO