Wari uzi ko abantu mirongo ine ku ijana bazasimburwa n’imashini mu kazi kabo ?

Uyumunsi kimwe mu bibazo bihangayikishije abantu cyane ni uburyo imashini zisigaye zikora akazi kenshi ubusanzwe gakorwa n’umuntu bigatera ubushomeri bwo ku rwego rwo hejuru.

Imashini zishobora gukora akazi kenshi kandi mu gihe gito ugereranyije n’umuntu kandi ntizikenera umushahara wa buri kwezi, ibi bituma abatanga akazi benshi bahitamo gukoresha imashini kurusha abantu bigatuma habaho gutakaza akazi ku bantu benshi bagahinduka abashomeri.


Gukoresha imashini zisimbura abantu mu kazi bituma umubare w’abashomeri wiyongera cyane.

Amakuru dukesha urubuga rwa international finance avuga ko nibura mu gihugu cy’Ubuyapani habarurwa imashini zisaga 300,000 zasimbujwe abantu mu kazi, ibi byatumye 23% by’akazi kose gakoreshwa imashini naho abantu basanzwe bagakora 77% by’akazi gasigaye.

Ubuyapani ni igihugu cyateye imbere cyane mu gukoresha imashini zisimbura abantu ku mirimo kuburyo bazikoresha mu buvuzi, mu mashuri kugeza no muri hoteli na za banki aho bazikoresha ku mwanya wo kwakira abantu, aho kwakirwa n’umuntu usanzwe igihe ugiye muri hoteli cyangwa muri banki hano mu gihugu cy’Ubuyapani ushobora kwakirwa n’imashini ikaguha ikaze ikanagufasha guhabwa serivisi uje gushaka.


Ubuyapani ni igihugu gikoresha imashini nyinshi mu mirimo isanzwe ikorwa n’abantu.

Inzobere mu ikoreshwa ry’imashini, Kai-Fu Lee avuga ko mirongo ine ku ijana by’akazi gakorwa n’abantu uyumunsi gashobora kuzakorwa n’imashini mu myaka makumyabiri iri imbere. Mu bantu ba mbere Kai-Fu Lee avuga ko bazagerwaho n’ingaruka zo gukoresha imashini ni abatwara ibinyabiziga.

Uyumunsi inganda nyinshi ziri gukora imodoka zifite ikoranabuhanga rishobora kuzifasha kwitwara kuburyo winjiramo ugashyira amerekezo y’aho ugiye mu modoka ubundi ukicara ikagutwara aho ugiye, izi modoka bazita self-driving cars, hari n’ubwoko bwa gariyamoshi nabwo bwitwara ndetse iri terambere ryageze no mu ndege aho zikoresha uburyo bwa auto-pilot kuburyo indege ishobora kuba yakwitwara ibirometero runaka nta muntu uyikoresheje.

Mu myaka 20 iri imbere Lee atekereza ko iri terambere rizaba ryarageze ku rundi rwego kuburyo indege n’imodoka byose bitazakenera umuderevu wo kubitwara, kuburyo bizajya bikora urugendo rwose nta muntu ubikoresheje, ibi bizatuma abantu benshi cyane batakaza imirimo.


Abaderevu nibo bazibasirwa n’ubushomeri kurusha abandi bantu mu myaka 20 iri imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO