Wari uzi ko gufuha birenze urugero bishobora gusenya urukundo ?

Gufuha ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara ku bakundana, Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo bikabije bishobora no gusenya urukundo rwari rukomeye kuko bigaragara nk’aho utizera umukunzi wawe.

Gufuha birema indi shusho kuwo ukunda.

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo.

Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo.

Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora.

Ni byiza ko niba ufuhira uwo ukunda ubyitwararika ndetse ukaba wanamufasha kumva ko ari uko umukunze ntutume abibonamo indi shusho kuko iyo warengereye akabibonamo kumugenzura cyane urukundo ruba ruri kuyoyoka.

Gufuha ni imungu ikomeye ku rukundo nyakuri, ni ibintu byizana bishobora kugenzurwa hakaba n’ubwo birenga ubikora bigahinduka uburwayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO