Ibyo wamenya ku Njangwe imara hafi ubuzima bwose isinziriye, kuvuga amajwi ijana n’ibindi

Injangwe ni inyamanswa zikundwa n’abantu benshi aho usanga bakina nazo ndetse hari n’abararana nazo kuburyo bazifata nk’umwe mu banyamuryango b’urwo rugo.

Kimwe mu bintu injangwe zimenyereweho ni uko zimara umwanya munini cyane ziryame kuruta uwo zimara ziri maso.

Injangwe ku munsi umwe nibura zishobora kuryama igihe kiri hagati y’amasaha cumi n’atanu na makumyabiri (15-20), ibi ahanini usanga biterwa n’uko injangwe zikunda kuba ziri maso mu ijoro kurusha ku manywa.

Iyo ari injangwe z’agasozi akenshi amanywa yose ziyamara ziryamye mu buvumo n’amasenga zihishamo, nijoro zikajya guhiga ibyo zirya.


Injangwe zimara umwanya munini ziryamye kurusha uwo zimara ziri maso.

Usibye kuba injangwe ari inyamanswa zikunda kuryama, hano hari ibindi bintu bitandukanye wazimenyaho bitangaje.

Amakuru dukesha urubuga rwa cat time avuga ko nk’uko buri muntu agira ibikumwe bye byihariye ku buryo ntawundi babihuza, injangwe nazo zigira ibikumwe by’izuru ku buryo nta njangwe ihuza n’indi imiterere y’izuru ryayo, buri njangwe igira izuru ryihariye nkuko buri muntu agira ibikumwe by’intoki byihariye ntabihuze n’abandi bantu.

Ubundi bushobozi bw’injangwe wamenya ni uko zishobora gusimbuka ahantu hari uburebure bukubye inshuro zirindwi uburebure bwazo.

Injangwe nanone ni inyamanswa zimenyera gufata imico runaka, ku buryo icyo uyitoje igikurana.

Injangwe kandi ntizigira ubushobozi bwo kumva ibintu biryohera. Kuba zitagira ubu bushobozi bituma zigira amahirwe yo kwirinda kugwa mu mutego wo kurya ibiryohera nka chocolat kuko ari uburozi kuri zo.

Ubundi bushobozi injangwe zigira ni ubwo kuvuga mu majwi asaga ijana. Mugihe imbwa zo zishobora gusohora amajwi asaga icumi.

injangwe zishobora kuvuga amajwi asaga ijana mugihe imbwa zivuga amajwi icumi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO