Wari uzi ko kugurisha udukingirizo muri Koreya ya ruguru bitemewe?

Koreya ya ruguru ni igihugu kigira amategeko atangaje, amakuru dukesha urubuga rwa Brightside avuga ko muri Koreya ya ruguru kugurisha udukingirizo bitemewe ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kuboneza urubyaro butari ubwa kamere nk’ibinini n’inshinge ntibyemewe.

Si ukugurisha udukingirizo byonyine bibujijwe ahubwo abaturage ba Koreya ya ruguru bategetswe kureba imirongo ya televiziyo ine gusa nayo ya Leta ya Koreya ya ruguru gusa, nta yindi mirongo ya televiziyo bashobora kureba ndetse televiziyo zigenga ntizemewe, gukoresha murandasi y’inziramugozi (Wi-Fi) ntibyemewe ndetse kuba wakoresha telefone yawe uhamagara mu kindi gihugu nabyo ntibyemewe.


Gukoresha murandasi y’inziramugozi (Wi-Fi) ntibyemewe muri Koreya ya ruguru.

Nyuma y’aya mategeko akarishye, umukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong-Un yatanze irindi tegeko rica kwambara amakoboyi afunganye, ndetse atanga irindi tegeko rivuga ko gupfumura amazuru bitemewe ndetse no kogosha umusatsi wo mu mpande ugasumbana n’inyuma ntibyemewe ngo kuko byerekana imico yo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Gusumbanisha umusatsi no kuwutera amarangi ntibyemewe muri Koreya ya ruguru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyitwa Rodong Sinmum avuga ko ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwashyize hanze ubwoko cumi na butanu bw’inyogosho zemewe abanyagihugu bagomba kujya bogoshamo umusatsi wabo.

Gusumbanisha umusatsi, kuwutera amarangi ibyo byose ntibyemewe ngo kuko ari imico yo mu bihugu by’uburengerazuba n’ibihugu by’Uburayi.

Bamwe mu bakozi ba Leta bashinzwe urubyiruko rwo muri Koreya ya ruguru, zimwe mu nshingano baba bafite zikomeye harimo no kubuza urubyiruko kwambara imyenda yambarwa n’abanyamahanga.


Kwambara amakoboyi afunganye ntibyemewe muri Koreya ya ruguru kuko bifatwa nk’imico y’abanyamahanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO