Abantu 25,000 buri munsi ku isi bicwa n’inzara n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi?

Buri hantu hose uciye uhasanga amasoko agurisha ibyo kurya ndetse isi yuzuye imirima myinshi ihingwamo ibyo kurya bitandukanye, ariko birangira abenshi mu bantu batuye isi bishwe n’inzara n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi kandi isi yuzuye ibyo kurya.

Amakuru dukesha ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima avuga ko abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) bapfa buri munsi bazize inzara n’imirire mibi.

Uyu mubare w’abantu bapfa baruta abicwa na SIDA, malariya n’igituntu byose ubiteranyije.


Burimunsi abantu 25,000 bicwa n’inzara n’ibibazo bishamikiye ku mirire mibi.

Umuntu umwe usanzwe ubasha kubona amafunguro ahagije, ku mpuzandengo y’umunsi umwe arya ibiryo bingana n’amagarama igihumbi na magana inani (1,800 gr) y’ibintu bitandukanye.

Iyi ngano y’ibiryo biribwa n’umuntu umwe nuyikuba n’abaturage batuye isi bangana na miliyari zirindwi na miliyoni magana cyenda (7,900,000,000) urasanga ku isegonda rimwe ku isi haribwa ibiro ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bine (164,000 Kg) by’amafunguro atandukanye.

Gusa ikibabaje ni uko kimwe cya gatatu cy’ibi biryo, abantu babisigaza bikarangira babimennye, dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na PAM ( PROGRAMME ALIMENTAIRE MONDIAL ) iri akaba ari ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, ryatangaje ko iyo dukomeje kumena amafunguro kuri uru rwego umwaka urangira tumennye ibiryo bifite agaciro kangana na triliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (1,000,000,000,000 $ = 1,193,780,000,000,000 RWF).

Ingano y’ibiribwa twangiza yahaza abantu basaga miliyari ebyiri (2,000,000,000). Aba bantu bakubye inshuro ebyiri umubare w’abantu bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa n’abafite ibibazo bishamikiye ku mirire mibi.

Ingano y’ibiribwa twangiza byahaza abicwa n’inzara inshuro ebyiri.

Icyegeranyo cya Global Hunger Index cyerekana ko ibihugu biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara ku mugabane wa Afrika no muri Asiya nk’ibyugarijwe n’inzara cyangwa ingorane zo kubona ibyo kurya bihagije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO