Wari uziko gukoresha telefoni cyane bitera indwara!!

Nk’uko bitangazwa n’abahanga mu ikoranabuhanga, telefone ngendanwa bakunze kwita Mobile ziteza ibibazo byinshi bitewe n’imirasire ya rukuruzi “electromagnetiques”,

Abahanga mu by’ubushakashatsi mu miterere ya muntu ndetse n’ikoranabuhanga, bavuga ko zimwe mu ndwara umuntu utunze telefone ngendanwa z’ibirahuri (Smart phones) ashobora kurwara, harimo kanseri yo mu mutwe, indwara zo mu bwonko bita (céphalées), n’izindi.

Mu myaka ishize habagaho telefone ntoya zakoreshwaga ubanje gukanda utubuto, umuntu wese wakoreshaga izo telefone ntakibazo yashoboraga kugira kuko zo zitagiraga ama electromagnetiques meshi bityo ugasanga abantu bose bazikoresha.

Smart phone ni telefone z’ibirahuri zigezweho muri iki gihe zifite ama electromagnetiques menshi nizo ahanini usanga ziteza abantu ibi bazo byinshi kubera kuzihugiraho cyane. Muri ibyo bibazo niho usanga, kurwara amaso, ijosi, imitsi yo mu bwonko ndetse ko kuryama nabi.

Abantu benshi bakunze gukoresha telefone baryamye ugasanga barimo kuyivugiraho rimwe na rimwe bakayikoresha bajya ku mbuga nkoranyambaga harimo whatsapp, twitter, facebook n’izindi zitandukanye, bityo umuntu yabyuka akabyuka afite umunaniro cyangwa yarwaye kubera ko imirasire ya telefone yamwinjiye mu mubiri ari meshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO