Wari uziko kurya Shikarete muri Singapore bihanwa n’amategeko?

Ibihugu byinshi ku isi usanga bifite amategeko asa nk’atangaje, ku buryo hamwe bitemewe kurya chicalette, utu ni utwo kurya abantu bahekenya turyohera (chewing gum mu rurimi rw’icyongereza).

Mu rwego rwo kwirinda umwanda uterwa No kurya chicalette, bitewe n’ukuntu abantu bazijugunya aho babonye zigatera umwanda, Singapore yo yashyizeho ibihano ku muntu wese uzafatwa arya cyangwa agurisha chicalette.

Ifoto yerekana Singapore y’uyu munsi

Singapore ni umujyi, ikaba leta, icyarimwe ikaba n’igihugu cy’igenga , iki gihugu cyamamaye cyane kubera iterambere kimaze kugeraho mu gihe gito kibonye ubwigenge dore ko yabonye ubwigenge mu mwaka w’1959 nyuma yuko yari yarigaruriwe n’igihugu cy’Ubuyapani (Japan) mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri mu mwaka w’1942.

ifoto yerekana Singapore yo mu myaka y’1940.

Singapore ifite ubuso bungana na 728.3 km2, iki gihugu ugereranyije kingana nk’umujyi wa Kigali kuko Kigali ifite ubuso bungana na 738 km2, Kigali irusha Singapore ubuso bungana na 9.7 km2.

Ifoto yerekana umujyi wa Kigali.

Usibye iterambere ry’iki gihugu kingana nk’umujyi wa Kigali, amategeko y’iki gihugu aratangaje.

Waruziko kurya chicalette (chewing gum) bibujijwe muri iki gihugu?

Nyuma y’uko gucira hasi bibujijwe muri iki gihugu, ndetse no kuba wakwihagarika ahandi hantu hose hatari mu bwiherero nabyo bikaba bibujijwe, ikindi kintu kibujijwe ndetse gihanwa n’amategeko ya Singapore, ni ukurya chicalette.

umuntu uri kurya chicalette

Mu rwego rwo kwirinda umwanda muri iki gihugu, hashyizweho itegeko ko bibujijwe kurya Chicalette ndetse uramutse ufashwe uri kuyirya wabihanirwa n’amategeko ku buryo bukomeye .


Ifoto yerekana umwanda uterwa no kurya chicalette.

Itegeko rica kurya (chicalette) muri Singapore, ryatangiye gukurikizwa mu mwaka w’1992, iki gihe ntamuntu n’umwe wari wemerewe kuba yazigura, kuzigurisha cyangwa ngo anazikoreshe (azirye).

Amakuru dukesha urubuga rwa murandasi rwa holidify avuga ko nibura mbere y’iri tegeko Singapore yakoreshaga ingengo y’imari ingana n’amadolari y’Amerika 125,000 $ buri mwaka kugirango ikure imyanda ya chicalette zabaga zarafashe hasi mu mihanda aho abantu banyura.

Aya mafaranga angana na 125,341,250 mu mafaranga y’u Rwanda ugendeye ku gaciro k’idolari ry’Amerika uyumunsi. Ibi nibyo bituma gufatwa urya chicalette muri iki gihugu uhabwa igihano kingana n’amande y’amadolari y’Amerika hagati ya 500 $-1,000 $ (501,365 RWF- 1,002,730 RWF) ku nshuro ya mbere, bagufata ubwa kabiri bakaguhanisha amande y’amadolari y’amerika 2,000 $ ( 2,005,460 RWF ).

Mu mwaka wa 2004 nibwo hashyizweho inyoroshyo kugirango borohereze abakoresha chicalette mu rwego rw’ubuvuzi nk’abarya izifasha abarwayi b’indwara z’amenyo n’izindi zitandukanye bandikiwe na muganga, gusa kuba warya chicalette mu bundi buryo bwose utarazandikiwe na muganga ntibyemewe ndetse bihanwa n’amategeko.

Umunyarwanda niwe waciye umugani ngo “Agahugu umuco akandi umuco”.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO