Wema Sepetu n’umukunzi we Whozu bavugishije benshi kubera ifoto yabo bituma abafana babo bababaza imigi n’akayihatse

Nyampinga wa Tanzania 2006 Wema Sepetu ni umwe mu byamamare bikunda kugarukwaho n’ibitangazamakuru mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mugore ifoto ye iherutse kuvugisha benshi ubwo yari kumwe n’umukunzi we Whozu bituma abafana b’aba bombi batangira kubabaza imigi n’akayihatse.

Wema Sepetu ubwo yashyiraga hanze ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we aruta cyane mu myaka byatumye abafana babo batangira kubabaza ibintu binyuranye aho uyu mugore w’icyamamare yahise aboneraho gutangaza ibintu binyuranye byerekeye umukunzi we icyakora ahishura ko hari ikintu yifuza.

Uyu mugore yaboneyeho gutangaza ko nubwo aryohewe mu rukundo n’umukunzi we ariko ngo yifuza ko babyarana umwana.

Wema kuri ubu afite imyaka 34 y’amavuko naho umukunzi we afite imyaka igera kuri 26 y’amavuko bisobanuye ko uyu mugore amurusha imyaka igera ku munani yose.

Sepetu n’umukunzi we Whozu bahamije ibijyanye n’urukundo rwabo mu kwezi kwa Nzeli 2022 ubwo uyu mugore w’abana bane yizihizaga isabukuru y’amavuko ye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu kwezi kwa Ukwakira 2022 uyu mugore Wema yahamije ko we n’umukunzi we bamaze igihe kitari gito ari inshuti ku buryo bukomeye.

Uyu mugore yaciye amarenga ko yifuza gushyira urukundo rwabo ku rundi rwego gusa ariko yakomeje avuga ko adateganya ubukwe vuba aha.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO