Wicikwa n’amagambo 15 meza yavuzwe n’intumwa y’Imana Muhammad ndetse aya magambo yahinduye imitima ya benshi

Intumwa Y’Imana Muhammad Amahoro abe kuri we, ni umwe mu ntumwa z’intangarugero mu kubera rubanda ikitegererezo kugira impuhwe,
imbabazi,Ubuntu ,urugwiro,gusabana,guca bugufi,kugira umurava,gushira amanga n’ibindi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku magambo meza yasize avuzwe n’iyi ntumwa agahindura imitima ya benshi.

Intumwa y’Imana Muhammad ni umwe mu bantu bazibukwa iteka ryose bitewe n’ibikorwa bye byiza, muri iyi nkuru turakugezaho amagambo yavuzwe n’iyi ntumwa ndetse aya magambo yuje ubwenge bwinshi n’ubuhanga bushobora kugufasha mu buzima bwa buri munsi.

1. Hora uca bugufi igihe cyose kugeza ubwo ibyo ukora bisobanura ikintu kiza.

2. Abeza muri mwe ni abadashobora kubabaza umuntu bakoresheje ururimi cyangwa ibiganza.

3. Umugabo mwiza ni uwubaha uwo bashakanye.

4. Hari ishimwe rigenewe buri wese ufite indangagaciro yo kwiyoroshya no guca bugufi.

5. Ni muhirimbanire gukora ibyiza ariko byose binyure mu kuri no mu nzira iboneye.

6. Ikintu kigoye cyane mu buzima ni ukurwana na Roho yawe, urwanya ikibi kikurimo ariko benshi badashobora kubonesha amaso.

7. Umunyembaraga muri mwe ni ushobora gucisha bugufi umujinya hamwe n’uburakari bwe.

8. Imana ntireba abo muribo cyangwa ibyo mufite ahubwo ireba imitima yanyu.

9. Nta bintu bibiri bishobora kubyazwamo ikintu kiza kuruta Ubwenge no kwihangana.

10. Inzu nziza ni inzu yaha ikaze imfubyi maze zikayiboneramo urukundo.

11. Gaburira abashonje maze usure abarwaye Kandi urekure abakandamizwa bagizwe imfungwa, baba ari Abasilamu cyangwa n’abandi b’ingeri zose.

12.Nta muzungu uruta umwirabura ndetse nta mwirabura uruta umuzungu ahubwo mwese mw’ingeri zombi ni muhirimbanire gukora icyiza kiboneye amaso.

13.Wigirira nabi abaguhemukiye ahubwo umvikana nabo binyuze mu kubabarirana no guca bugufi.

14. Ntago Ari umuhamya w’urumuri niba urya byose ufite ukabimara nyamara uzi neza ko umuturanyi wawe adafite epfo na ruguru.

15.Mujye mubanza mutekereze amakosa yanyu ubwanyu mbere yo kuvuga ay’abandi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO