Wifuza kuba Nyampinga mu irushanwa ry’ubwiza runaka,utekereza ko ari iki cyagufasha gutsinda? soma iyi nkuru

Ubwiza cyangwa uburanga bwagirwa n’abakobwa barenga 200 mu irushanwa runaka ry’ubwiza gusa abenshi bibwirako ubwiza aribwo bwaba urufunguzo kugirango umukobwa atware ikamba rya Nyampinga gusa siko bimeze. Ese wowe ubona ari iki cyatuma uba uwihariye kurusha abandi bakobwa bose mu irushanwa ry’ubwiza runaka.

Utsinda irushanwa agomba kuba yihariye nk’umuntu kugiti cye kandi yifitemo ubushobozi ndetse n’ikizere kizira ubwoba.

Reka muri iyi nkuru tukugezeho ibintu 3 byagufasha gutwara irushanwa ry’ubwiza.

1. Irinde kugira ubwoba

Niba winjiye mu irushanwa, imyitwarire yawe igomba kuba igaragaza ko witeguye guhatana ndetse ibi ugomba kubishyigikirwamo no kwimaramo ubwoba, ugatambuka ushize amanga ndetse ugacishamo ugaseka kuko inseko ni ikimenyetso cyerekana ko wiyizeye.

2. Rema itandukaniro hagati yawe n’abandi muhatanye

Niba witegura kujya mu irushanwa ry’ubwiza ugasanga nta kintu ufite kigutandukanya na buri wese aho bizakugora.

Icyo ukora uba ugomba kwiyizera wowe ubwawe ndetse indamukanyo iba igomba kukuranga agasuhuza bose bagukikije utibagiwe cyane no gusuhuza abakemura mpaka.

3. Izerere mu bisubizo utanga

Mu gihe uri mu irushanwa irinde kwivuguruza bya hato na hato ku gitekerezo watanze bityo bizagufasha kugaragaza ko ari wowe ubwawe kandi ko udashobora guhinduka uko abandi bashaka, ko ahubwo wifitemo ubushobozi wowe ubwawe bwo kuba wowe ubwawe binyuranye cyane nuko waba uko abandi babishaka.

Ikizere mu gihe uhatana ni ikintu cy’ingenzi cyane uba ugomba kumva ko wowe ubwawe ari wowe ntiti muri bose kandi ko ari wowe ufite uburanga kurusha abandi bose bari aho.

Ibi byose bigomba guherekezwa n’inseko nk’ikimenyetso cyerekana ko udafite ubwoba ko ndetse wowe ubwawe utewe ishema nuwo uri we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO