Will Smith yanditse ibaruwa yegura mu bihembo bya Oscars nyuma yo gukubita urushyi Chris Rock

Will Smith yamaze kugeza ubusabe bwo kwegura ku bakuriye Academy of Arts itegura ibihembo bya Oscars. Uyu mwanzuro yafashe uzatuma atazongera gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Oscars mu minsi iri imbere.

Will Smith yafashe umwanzuro ukomeye aho yaraye agejeje ibaruwa yegura ku kanama gashinzwe gutegura ibihembo bya Oscars.

Impamvu nyamukuru zatumye asaba kwegura bizatuma akurwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo ukundi yavuze ko ari uburyo yatengushye ikizere cy’abantu.

Yavuze ko abitabiriye ibirori, ababirebaga mu ngo hamwa na Chris Rock yakubise ko bose yabatengushye aho yerekanye imyitwarire idakwiye kuranga umuntu nk’awe.

David Rubin uyoboye akanama gakuriye abatanga ibihembo bya Oscars, yavuze ko ubu busabe bwa Will Smith bwabagezeho ndetse ko babwakiriye igisigaye bakiri kwigaho ni icyo amategeko ateganyiriza uyu mugabo nyuma yo kwitwara nabi ku rubyiniro.

Akanama gategura ibi bihembo karateganya kuzafatira umwanzuro ntakuka mu nama izaba ku itariki 18 Mata bakazashyiraho ibihano by’imyitwarire mibi birebana n’uyu mugabo igihe bizaba ngombwa.

Ubusabe bwe nibwemerwa, Will Smith w’imyaka 53 ntazongera kugaragara ukundi ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo, nyuma yo kwegukana icyo yahawe nk’umukinnyi mwiza wa filime binyuze muri filime yiswe King Richard yakinnyemo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO