YEMEN:Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 40 maze yitaba Imana...
- 2/02/2023 saa 12:51
Mu gihugu cya Kenya hakomeje urubanza rukomeye hagati ya Raila Odinga ushinja mugenzi we William Ruto uburiganya bwagaragaye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 02 Nzeri 2022,umunyamategeko uhagarariye itsinda
rishyigikiye bwana Odinga Madame Julie Soweto yamaze gushyira hanze amashusho agaragaza amakosa yakozwe na Komisiyo y’amatora aho bigaragara ko hari abanyamahanga batoye kandi batabyemerewe.
Ndetse ku rutonde rw’abitabiriye amatora hagaragayemo n’umuturage ukomoka mu gihugu cya Venezuella aho nawe yatoye nk’umwene gihugu bihita biteza umwuka mubi hagati y’ishyaka rya William Ruto n’abarwanashyaka ba Raila Odinga.
Ubwo bari mu rukiko Madame Soweto yerekanye izina ry’umunya Venezuwela Jose Camargo ryari kuri ifishi ya 34A yo gutoreraho.
Bivugwa ko uyu munya Venezuellla ngo yatoreye ku Ishuri ribanza rya Gacharaigo mu Ntara ya Muranga
Magingo aya abanyamategeko ba bwana Raila Odinga bari gukora ibishoboka byose kugira ngo amatora ateshwe agaciro kuko bemeza ko yabayemo uburiganya bukomeye cyane.