William Ruto yavuze ijambo rikora ku mitima y’abakene nyakujya

Umukuru w’igihugu cya Kenya ariwe William Ruto yavuze ijambo rikomeye ubwo yari mu nama yahuje abayobozi batandukanye bagize Inteko Ishinga Amategeko hamwe na ba Guverineri batandukanye,aho uyu mugabo yatangaje ko agiye gushinga Leta ibereye buri muturage wese wa Kenya.
Mu magambo ye bwana William Ruto yatangaje ko buri muturage wese wa Kenya noneho agiye kongera gukoresha Telefoni ye igendanwa mu itumanaho mu bwisanzure.
Uyu mugabo yasezeranyije abanya-Kenya ko akazi ka leta kazakorwa nta muntu numwe uhutajwe aho ngo yifuza ko buri muturage wese agomba kubaho yishimye.
Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati"Guharabika, gutera ubwoba, bigeze aho bihagarara, Ndashaka gusezeranya abaturage ba Kenya ko ubuyobozi bwacu nta hantu na hamwe buzaba buhuriye n’uguharabika twabonye, guterwa ubwoba twabonye, icyoba cyabibwe mu gihugu ko udashobora kuvugisha uyu muntu cyangwa uriya, kubera ko mutabona ibintu kimwe muri politiki."
"Ndashaka kubwira abaturage ba Kenya ko turimo kugarura igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi. Buri muntu wese ashobora kuvugisha uwo ari we wese, ku ngingo iyo ariyo yose, mu buryo bwose bashaka, kandi nta muntu uzabibasira."
Ruto yasabye abo mu ishyaka rye “gukura isomo ku banya-Kenya bo barangije ikibazo”.
Yagarutse ku “kubyina no kwishimira intsinzi kuri kuba mu gihugu cyose” nko gushaka kuvuga ko abaturage bemeye ibyavuye mu matora.
Mu ijambo yashikirije abarwanashyaka be, Ruto ntacyo yavuze ku byatangajwe na Raila Odinga ko yamaganye ibyavuye mu matora.