William Ruto yiyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika y’iburasirazuba

Kuri ubu umukuru w’igihugu cya Kenya mushya ariwe bwana William Ruto yatangaje ko yiteguye kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba

Aganira na CCN bwana Ruto yagarutse ku buryo bwo kugarura amahoro mu n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba harimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

William Ruto azarahirira ku ugaragaro kuyobora Kenya kuwa 13 Nzeri 2022,ndetse ibi bije nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro ubusabe bwa nyakubahwa Raila Odinga wari wareze avuga ko habaye uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu aho yashinzaga William Ruto ubujura mu matora.

Aganira na CNN bwana Ruto yagize ati:“Tuzakora ibishoboka ku buryo igihugu kiba cyubashywe kandi gihabwa agaciro. Tuzazamura ubushuti n’umubano ku baturanyi dukora ibishoboka ku bibazo byo mu Karere na Afurika. Tuzongera ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga no kuzamura ubushake mu mibanire mpuzamahanga.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO