Willian wifuzwa na Arsenal, yasezeye abafana ba Chelsea

Umunya-Brazil ukina aca kumpande yataka uzwi nka Willian Borges da Silva yamaze gusezera abafana b’ikipe ya Chelsea ndetse n’abandi babanye muri iyi kipe, abatangariza ko atazagumana nabo kuva mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi kuri ubu ufite ikibazo cy’imvune cyo ku kagombambari, ntiyabashije gukina umukino wo kwishyura wa Champions League ikipe ye ya Chelsea yatsinzwemo na Bayern Munich ibitego 4-1, umukino wabereye mu gihugu cy’u Budage.

Mu ibaruwa ye, Willian wari umaze imyaka irindwi muri Chelsea yagize ati: “Igihe ubu kirageze ngo ngende. Ngiye nemye, ntekanye nzi ko hari ibintu natsindiye hano kandi iteka nitanze uko nshoboye nambaye umwenda wa Chelsea".

Umunya-Brazil Willian biravugwa ko yamaze kumvikana n’ndi kipe y’I Londre mu gihugu cy’u Bwongeleza yitwa Arsenal, ndetse ko azayisinyira bitarenze mu mpera z’iki cyumweru amasezerano y’imyaka itatau.

Willian wavutse ku wa 9 Kanama 1988, yageze mu ikipe ya Chelsea avuye muri Anzhi Makhachkala yo mu gihugu cy’u Bushinwa mu 2013. Uyu mugabo yakiniye iyi kipe imikino 399.

Ari kumwe na Chelsea, yatwaranye nabo ibikombe bitandukanye birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

Willian wari umaze imyaka 7 ari muri Chelsea Fc.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO