Umunya-Brazil Willian yasinyiye Arsenal

Rutahizamu w’Umunya-Brazil ukina aca ku mpande uzwi nka Willian Borges Da Silva yamaze gusinya mu ikipe ya Arsenal amasezerano y’imyaka itatu, nyuma yo gutandukana na Chelsea Fc.

Willian ukomoka muri Brazil yari amaze imyaka umunani ari mu ikipe ya Chelsea nyuma yuko yari yaramuvanye mu gihugu cy’U Bushinwa mu ikipe ya Anzhi Makhachkala.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Arsenal, rwemeye ko uyu mugabo yasinye amasezerano y’imyaka itatu, nyuma yuko yari amaze iminsi asezeye muri Chelesea.

Uyu mukinnyi kuri ubu ufite ikibazo cy’imvune cyo ku kagombambari, ntiyabashije gukina umukino wo kwishyura wa Champions League ikipe ye ya Chelsea yatsinzwemo na Bayern Munich ibitego 4-1, umukino wabereye mu gihugu cy’u Budage.

Uyu musore ntibiramenyekana numero azambara ku mwambaro we wa Arsenal gusa nta gihindutse ashobora kwambara numero icumi.

Willian wavutse ku wa 9 Kanama 1988, yageze mu ikipe ya Chelsea avuye muri Anzhi Makhachkala yo mu gihugu cy’u Bushinwa mu 2013. Uyu mugabo yakiniye iyi kipe imikino 399.

Ari kumwe na Chelsea, yatwaranye nabo ibikombe bitandukanye birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO