Willy Ndahiro yakoresheje umuryango wa Ngarambe François muri Filime yise ‘Iryamukuru’

Umukinnyi wa Filime akaba n’Umuyobozi Mukuru wa federasiyo ya Sinema mu Rwanda Willy Ndahiro agiye gushyira hanze filime yise ‘Iryamukuru’ izagaragaramo umuryango w’umuhanzi Ngarambe François Xavier.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije impamvu filime ye yayise ’Iryamukuru.’

Yagize ati "Uko ubizi ijambo ry’umubyeyi cyangwa umuntu mukuru riratinda nti rihera rero filime yanjye nayise kuriya ngendeye ku mpanuro nyinshi tugenda duhabwa n’abakuru kandi ko iteka rigira akamaro."

Abajijwe impamvu muri filime ye yifuje gukinishamo umuryango w’umuhanzi Ngarambe François Xavier yavuze ko ufite amateka menshi ngenderwaho kandi bakaba ari inyangamugayo muri Sosiyete Nyarwanda.

Ati “Umuryango wa Ngarambe François Xavier ni intagarugero ku bantu benshi by’umwihariko kuri njye mbigiraho byinshi cyane niyo mpamvu nabegereye nkabibasaba nabo bambera ababyeyi barabyemera nkaba nizeye ko ubutumwa tuzatanga dufatanyije buzagira akamaro ku rubyiruko."

Abajijwe icyatumye akora yi filime akayita Iryamukuru yasubije ko yagendeye ku bintu biri kuba mu buzima bwa buri munsi aho muri iyi minsi mu miryango hanze aha usanga harimo umwiryane akaba yizera ko hari isomo izatanga kuri buri wese.

Iyi Filme Iryamukuru abakinnyi b’imena ni Willy Ndahiro, Ngarambe François Xavier n’umufashe we, Mushiki wa Willy uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Natacha Ndahiro. Abandi bazwi ni Daniel Gaga na Nicole uzwi muri City Maid.


Ngarambe n’umufasha we bazagaragara muri iyi filime


Willy Ndahiro avuga ko filime ye izagirira akamaro urubyiruko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO