Wiringira amahoro amaherere ari inyuma Britney Spears inda yari atwite yavuyemo

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko yabuze umwana yari atwite mu butumwa bubabaje yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu muhanzikazi yashyize kuri Instagram inyandiko ibabaje avuga ko azakomeza "kugerageza kwagura umuryango we.

Kuri uyu wa gatandatu, Britney,w’imyaka 40,yanditse kuri Instagram ye akurikirwaho n’abasaga miliyoni 41,ati: "Mu kababaro kenshi turatangaza ko twabuze umwana w’igitangaza nari ntwite.

Iki ni igihe kibabaje ku mubyeyi uwo ari we wese."

Yongeyeho ati: "Ahari twari gutegereza gutanga ibi hakabanza guca igihe, ariko icyari kituraje ishinga n’ukwitegura kuzatanga inkuru nziza."

Aha ni igihe yari yatangaje ko we n’umukunzi we bategereje uyu mwana.

Yakomeje agira ati: "Urukundo dukundana nizo mbaraga zacu.Tuzakomeza kugerageza kwagura umuryango wacu mwiza."

Britney yashoje agira ati: "Dushimiye inkunga yanyu yose. Turasaba kutugirira ibanga muri iki gihe kitoroshye."
Uyu yari kuba umwana wa gatatu w’uyu muhanzikazi, kuko asanzwe afite abahungu babiri, Sean w’imyaka 16, na Jayden w’imyaka 15, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Kevin Federline.

Ibi bibaye nyuma y’amezi make atsinze urubanza rwahaga uburenganzira se umubyara ku gucunga ibintu bitari bike by’ubuzima bwe, harimo imitungo ye n’ibijyanye no kwibaruka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO