Wiringira amahoro amaherere ari inyuma umuhanzi Afrique ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umuvandimwe we bitunguranye

Umuhanzi Afrique ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umuvandimwe we uyu munsi kuwa Kabiri taliki ya 11 Ukwakira 2022 aho yazize impanuka.

Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo Afrique yihutiye kumenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, inshuti ze ndetse n’abandi bantu bamufasha mu bikorwa bye bitandukanye by’umuziki ko abaye ahagaritse gukora umuziki mu gihe gito kubera ibihe arimo bitamworoheye.

Uyu muhanzi yatangaje ko ari inkuru igoye kuvuga nyuma yo kumva inkuru y’inshamugongo imubwira ko mukuru we yamaze kwitaba Imana azize impanuka itunguranye.

Nyuma y’ibi byago uyu muhanzi yaboneyeho gutangaza ko yaba we ndetse n’umuryango we babaye bafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha indirimbo ye nshya yitwa My Boo kugeza ikindi gihe kitaratangazwa.

Nyuma yo kumva iyi nkuru y’inshamugongo umuhanzi Chriss Eazy yihutiye gufata mu mugongo uyu muhanzi ku bw’ibihe by’amakuba arimo gucamo kubera urupfu rw’umuvandimwe we.

Kugeza aka kanya ntabwo Afrique n’umuryango we bari batangaza icyateye iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’umuvandimwe we.



Umuhanzi Afrique ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umuvandimwe we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO