Witakenge Jeannot wakiniye Amavubi, yitabye Imana.

Jeannot Witakenge wabaye igihangange mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, ndetse no mu makipe atandukanye yanyuzemo, Yaguye i Bukavu azize indwara.

Umukinnyi Jeannot Witakenge wamamaye muri Rayon Sports nk’umukinnyi wo hagati ndetse akanayibera umutoza wungirije muri 2017, yarembeye mu Bitaro by’Abapadiri i Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, nyuma yo kubagwa igifu yashyizwemo sonde.

Witakenge yatoje Rayon Sports muri 2017 afatanya na Karekezi Olivier, ni n’umukinnyi wo hagati wari umuhanga cyane mu bo Rayon Sports yakinishije mu myaka yo hambere.

Uyu mugabo utazava mu mitwe y’abanyarwanda, yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, ndetse na Rayon Sports yanabereye umutoza wungirije muri 2017.

Jeannot ubwo yari amaze iminsi abazwe igifu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO