Wiz Khalifa usanzwe ari umuhinzi w’urumogi yashimye umwanzuro wa Biden wo kurekura abafunzwe bazira kurukoresha

Umwanzuro wo kurekura imfungwa zafunzwe zifite ibyaha byiganjemo gukoresha urumogi mu buryo butemewe washimishije bikomeye abaraperi batandukanye bakunze kugaragaza ko nabo barukoresha.

Ku isonga Wiz Khalifa usanzwe ufite imirima ihingwamo urumogi n’inganda zirutunganya yashimye bikomeye perezida Joe Biden ku mwanzuro yafashe.

Joe Biden yahaye imbabazi abantu benshi bafunzwe bafite ibyaha bijyanye no gukoresha urumogi, Ibi Wiz Khalifa yavuze ko bwa mbere HIP HOP abantu batangiye kuyiha agaciro.

Yagize ati: "Ni kenshi abantu bakomeje gufata urumogi muburyo budakwiye, nyuma na nyuma ubu batangiye gushyira mu gaciro."

Abandi bashimishijwe n’uyu mwanzuro ni Snoop Dogg ufatwa nka se wa Wiz Khalifa kubera uburyo yamushyigikiye cyane akanamufasha mu muziki.

Kugeza ubu urumogi rwemewe kunyobwa muri Leta 19 muri 50 zigize Amerika mugihe ahandi barwemera gusa ku mpamvu z’ubuvuzi wandikiwe na muganga.

Benshi mu Banyamerika bizeye ko bitari kera bazemererwa gutumura no gukoresha urumogi muburyo bashatse ku karubanda batihishahisha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO