Wizi Khalifa wahoze ari magara make yatangaje ibanga ryamufashije kuba umusore kabombo

Umuraperi abenshi bazi nka magara make ariwe Wizi Khalifa akomeje kuba igitaramo kuri benshi nyuma yo kwiyongera bikomeye ndetse akabyibuha kuburyo abatamuzi mbere bashobora kugirango siwe,gusa yatangaje ko Siporo arirwo rufunguzo rwatumye ahinduka.
Mu kiganiro Wizi Khalifa yagiranye na Bleacher Report yatangaje ko gukora imyitozo aribyo byamufashije kugira ibiro bigera kuri 82 aho yazamutseho ibiro bikabakaba muri 14.
Wizi Khalifa yagize ati “Nari ndambiwe kubona umubiri wanjye ku buryo natekereje ko ngomba kwihata imyitozo myinshi n’ imikino njyarugamba .”
Uyu mugabo mu rwenya rwinshi yabashije gutangaza ko ubu nta muntu wapfa kumwigondera ngo barwane kuko ngo uwabigerageza yaba afite umwaku ukomeye.
Wizi Khalifa avuga ko gukora cyane siporo byatumye arushaho kongera amafunguro yafataga buri munsi.