Wizkid ntabwo agishyize hanze Album ye kugirango yifatanye na Davido uri mu gahinda ko kubura umwana we

Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria Wizkid yabaye afashe umwanzuro wo gusubika igikorwa yari afite cyo gushyira hanze Albm ye mu rwego rwo kwifatanya n’umuhanzi Davido uri mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umwana we w’imyaka 3.
Bwana Ayodeji Bologun uzwi cyane ku izina rya Wizkid yafashe umwanzuro wo kwigiza inyuma igihe yagombaga gushyirira hanze Album ye yise ’More Love, Less Ego’ ku mpamvu zo kwifatanya n’umuhanzi mugenz we Davido uherutse kubura umwana we w’imyaka 3 y’amavuko.
Wizkid yari amaze iminsi yitegura kumurika album nshya yise ’More Love, Less Ego’ aho yagombaga gusohoka ku itariki ya 04/11/2022.