Wizkid yarakariwe n’abafana ubwo bamutegerezaga bagataha batamubonye nyuma yo kubizeza kuzabaririmbira mu gitaramo yagombaga gukorera muri Ghana

Abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Ghana barakariye bikomeye umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Wizkid nyuma yo kumutegerereza ku kibuga cya Stade Accra Sports birangira abatengushye bataha bazinze umunya nyuma yo kumara amasaha 12 bamutegereje.

Uyu muhanzi yagombaga gukorera igitaramo muri Ghana yise ’’Wizkid Live Accra’’ aho cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Ukuboza 2022.

Abakunzi b’uyu muhanzi basaga 5,000 bari babukereye ariko birangira atabonetse aho bamutegereje kugeza i saa kumi z’urukerera bakamubura maze bataha bimyiza imoso.

Ni mu gihe kandi bivugwa ko uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kutaboneka muri iki gitaramo kubera ko yabonye ubwitabire bw’abafana budashimishije.

Kanda hano urebe indirimbo Fever y’umuhanzi Wizkid.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.