Umusore w’imyaka 17 yavumbuye umubumbe utari uzwi

Ku munsi wa gatatu wo kwimenyereza umwuga (stage/internship) mu kigo cya NASA, umusore w’imyaka 17 yahise avumbura umubumbe mushya ubwo yarari gukora akazi bamushinze.

Mu mpeshyi ishize, Wolf Cukier bari bamusabye gusuzuma amashusho y’icyogajuru ubwo yabonaga ikintu kidasanzwe.

Byarangiye basanze ari umubumbe mushya uri ku ntera ingana na ’light years’ 1,300 uvuye ku isi nk’uko byemejwe na NASA mu cyumweru gishize.

’Light years’ ni igipimo cy’intera, ’light year’ imwe ireshya na kilometero tiriyari 9.46 ni ukuvuga 9.46 x 1012Km. Ntabwo ari hano hirya!

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC cyo mu bwongereza, kivuga ko Wolf ubu wasubiye ku ishuri ryisumbuye asanzwe yigaho muri New York, yavuze ko iby’ubu buvumbuzi bwe budasanzwe.

Ati: “mu kwimenyereza akazi, nari nashinzwe kwiga neza imirasire itangwa na kimwe mu byogajuru bigenzura isanzure, nibanze ku mibumbe itari mu igaragiye izuba, aho uwacu uri.”

Wolf yavuze ko yararimo ashakisha umubumbe uzenguruka ku nyenyeri ebyiri, aho yagombaga kureba impinduka ku rumuri rw’izo nyenyeri mu gihe zijeho igicucucucu bikaba byasobanura ko hari umubumbe unyuzeho imbere.

Mu gitondo, hashize iminsi itatu atangiye kwimenyereza bene ako kazi ubwo yariho yitegereza ibiva aho hantu kure cyane yacu, yabonye ikintu gikingirije urumuri rwa za nyenyeri ebyiri.

Yahise avuga icyo abonye ati: "Nahise mbibwira unyobora, twasubiye neza mu mashusho yafashwe tubibona neza kurushaho, dutangira kureba niba koko atari umubumbe".

Ibyo yabonye byatumye abandi bashakashatsi bahita babyinjiramo.
Ubushakashatsi bwisumbuyeho kandi bwafashe amezi bwabonye umubumbe mushya uruta isi inshuro 6,9.

Uyu mubumbe NASA yahise iwita ‘TOI 1338 b’.


NASA ivuga ko uyu mubumbe mushya wavumbuwe ufite iyi shusho

Wolf yakomeje agira ati: "Ntabwo nagize uruhare mu k’uwita izina. Mukuru wanjye yari afite igitekerezo ko bawita Wolftopia ariko ndibaza ko TOI 1338 b bihagije."

Gusa TOI 1338 b ntabwo ari umubumbe nk’iyindi, ni umubumbe bita ’circumbinary’. Bivuze ko ugenda uzenguruka inyenyeri ebyiri aho kuba imwe nk’iyindi.

Umubumbe wacu dutuye uzenguruka inyenyeri imwe (izuba), kimwe n’indi mibumbe myinshi cyane iri mu isanzure.

Uyu mubumbe uyu musore yabonye si nk’uyu wacu kuko utaturwaho n’abantu, kubwa Wolf avuga ko ugomba kuba ushyushye cyane ndetse bishoboka ko udafite ubutaka nk’ubu duhagazeho.

Ibyo yabonye bizatuma hari igihe NASA izamuha akazi?

Ibi abisobanura yagize ati: "Sinzi niba NASA izampa akazi, simbitekerezaho cyane. Icyiza ni uko ibi bizajya kuri CV yanjye" - Wolf Cukier.

Gusa yongeraho ko iki kigo cyashimishijwe cyane n’ibyo yagezeho igihe yari yaje kwimenyereza, uretse ko nawe ubwe yishimira ibi yagezeho n’uburyo abantu babimushimira.

Ati: "Mu minsi ine ishize gusa, nakiriye amashimwe y’abantu aruta ayo nakiriye mu myaka micye ishize uyishyize hamwe. Buri wese yarabyishimiye, ni ikintu cyiza cyane".


Umubumbe Wolf yavumbuye ntaruhare yagize mu kuwita izina

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO